Waruziko umwamikazi Elisabeth II agira isabukuru z’amavuko 2 mu mwaka? Menya Impamvu

0
175
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu benshi yaba ari abakuru n’abana usanga bifuza bagira bati: “iyaba umuntu yagiraga isabukuru y’amavuko byibuze kabiri mu mwaka,ibi babivuga bahereye ku kuba inshuro imwe mu mwakaa ijya kugera abantu bararambiwe.

Nyamara isabukuru z’amavuko ebyiri mu mwaka si ibintu by’inzozi k’umwamikazi Elisabeth II w’ubwongereza kuko we umunsi we w’amavuko awizihiza kabiri mu mwaka. Aha wakwibaza uti ese bigenda gute kandi yaravutse rimwe gusa.

Ku itariki ya 09 Kamena nibwo uyu mwamikazi yizihije isabukuru ye y’imyaka 94 nyamara nubwo ari bwo yayizihije uyu yari yamaze kuzuza iyi myaka mu kwezi kwa kane.

Ubusanzwe uyu mwamikazi Elisabeth II yavutse kuwa 21 Mata 1926 bivuze ko yujuje imyaka 94 kuwa 21 Mata 2020, ariko nanone bizwi ko ibirori by’isabukuru ye byizihizwa kuwa gatandatu wa kabiri w’ukwezi kwa gatandatu. Ubu buryo bwo kugira isabukuru ebyiri z’amavuko ku bami b’ubwongereza byatangiye mu myaka 250 ishize, hari mu mwaka wa 1748. Imwe mu mpamvu yabiteye yari ikirere.

Ese biteye gute?

Umwami wayoboraga icyo gihe witwaga George II yari yaravutse mu kwezi k’Ugushyingo ariko bitewe nuko icyo gihe ku mugabane w’uburayi haba hari urubura rwinshi yavuze ko bidashoboka ko umunsi wajya wizihizwa mu bihe bisa nabi bigeze aho. Mu rwego rero rwo kwirinda ko akarasisi k’ibirori bye karogowa n’imvura yategetse ko isabukuru ye igomba kujya yizihizwa ku mugaragaro mu kwezi kwa gatandatu mu gihe cy’umucyo.

Nibwo hatangiye kujya hizihizwa isabukuru y’umwami cyangwa y’umwamikazi w’ubwongereza mu gihe cy’impeshyi mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi.

Kuri izi sabukuru rero uko ari ebyiri iyo mu kwezi kwa kane uyu Elisabeth II yavukiye iba ari umunsi usanzwe kuko ayikorana nabo mu muryango we gusa ndetse n’inshuti za hafi mu gihe isabukuru yo mukwa gatandatu biba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ndetse hakaba n’ibirori by’akataraboneka.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwamikazi biba ari ibintu bikomeye cyane kuko hakorwa akarasisi kagizwe n’abasirikare 1400, ifarasi 200, abacuranzi basaga 400 ndetse n’abasirikare baturutse mu ngabo zirwanira mu kirere (air force) bagakora imyiyerekano bakoresheje indege za gisirikare (air show).

Umwamikazi Elisabeth II niwe mwamikazi umaze igihe kinini ayoboye kuko yabaye umwamikazi w’ubwongereza mu mwaka wa 1952, bivuze ko amaze imyaka isaga 66 ari umwamikazi.

Uyu aba ari umwamikazi w’ubwami bw’ubwongereza hakiyongeraho n’ibindi bihugu bigera kuri 15 harimo nka Canada, Australia, Jamaica, New Zealand, Barbados, Bahamas, ndetse n’ibindi.

Umwamikazi Elizabeth II yizihiza umunsi we w’amavuko

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here