Yafashwe arafungwa mugihe yigishaga imbwa ye gutwara imodoka

0
411
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukozi wo mu ntara ya Washington muri Leta zunze ubumwe z’ amerika yatawe muri yombi nyuma yaho imodoka yarimo igonze izindi mu muhanda polisi igatungurwa no kureba mu modoka igasanga imbwa iri kuri vola(volant).

Ibi byabaye ku cyumweru mu ijoro ryo ku cyucyumweru aho polisi yahamagawe kubera umushoferi wari umaze kugonga imodoka ebyiri mu majyepfo ya seatle muri Amerika nk’uko umuyobozi wa polisi Heather Axtman yabibwiye AFP.

yakomeje avuga ko polisi yakiriye amaterefone menshi ayibwira ko mu muhanda hari imodoka irimo igenda nabi, iyo modoka yari ifite umuvuduko wa kirometero 16o mu isaha. Axtman yavuze polisi yakurikiye iyo modoka igatungurwa no kubona imbwa yicaye mu mwanya wa shoferi n’umugabo yicaye iruhande rwayo we yicaye mu ntebe y’abagenzi. Umuvuduko w’iyo modoka wahagaritswe na polisi yatambitse ibyuma mu muhanda bigatobora amapine yiyo modoka, igafata uwo mugabo witwa Alberto Tito Alejandro ufite imyaka 51 y’amavuko watawe muri yombi kubwo amakosa atandukanye harimo no kuba yari atwaye yanyoye ibiyobya bwenge.

Axtman umuyobozi wa polisi yavuze ko uwo mugabo amaze gutabwa muri yombi yabwiye polisi ko yari arimo agerageza kwigisha imbwa ye gutwara imodoka


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here