Yasabye imbabazi nyuma yo kuvuga ko urukingo rwa coronavirus rwageragerezwa muri Afurika

4
792
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Dr Jean Paul Mira uherutse gutangazako urukingo rwa Coronavirus rwageragerezwa ku banyafurika, yasabye imbabazi abanyafurika avugako amagambo ye atari yayatekerejeho neza ko bidakwiye.

Ku wa Gatanu nibwo Camille Locht uyobora ikigo gikora ubushakashatsi mu by’ubuzima mu Bufaransa, yabazwaga na Dr Jean-Paul Mira, niba urukingo ruzwi nka BCG rw’igituntu rutageragezwa harebwa ko rwanavura Covid-19.

Jean-Paul Mira yavugaga ko rwageragerezwa ku Banyafurika, harebwa niba koko hari icyo rwafasha mu guhangana na coronavirus. Ni ikiganiro cyatambutse kuri televiziyo izwi nka LCI.

Mira yagize ati “Ubu bushakashatsi ntitwabukorera muri Afurika aho badafite masks, bakaba nta buvuzi bafite, nta buryo bwo kwita ku barwayi buhari, bigakorwa nk’uko hakorewe ubushakashatsi kuri Virusi itera Sida?”

Locht mu kumusubiza na we yagize ati “Uri mu kuri, turimo kureba uko bwakorerwa muri Afurika ariko ntibivanaho ko twanatekereza kuba twabukorera ku Mugabane w’i Burayi na Australia mu gihe kimwe.”

Nyuma yo gutangaza ubu butumwa, bamwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane wa Afurika barimo Didier Drogba na Samuel Eto’o bamaganye aya magambo bise ko ari irondaruhuru.

Didier Drogba yagize ati “Afurika ntabwo ari laboratwari ikorerwamo ubushakashatsi.”

Umuryango uharanira kurwanya irondaruhuru mu Bufaransa, SOS Racisme, nawo wavuze ko Abanyafurika atari ingurube zikorerwaho ubushakashatsi.

Mu kwisobanura, Mira we yagize ati “Ndifuza gusaba imbabazi abo bose babajwe n’ibyavuzwe, n’amagambo atarimo ubushishozi nakoresheje.”

Yabwiye ikinyamakuru Huffington Post ko abantu bamwumvise nabi, gusa asaba imbabazi kuwo byaba byarababaje.

Yagize ati “Ubushakashatsi bukorerwa aho ariho hose, no muri Afurika.”

Kugeza ubu kandi Mira kimwe n’umwunganizi we mu mategeko, yavuze ko we n’umuryango we batangiye guterwa ubwoba ko bashobora kwicwa.Hagati aho Kaminuza ya Radboud yo mu Buholandi, yo ivuga ko urukingo rwa BCG rudashobora gukingira ubwandu bwa coronavirus, ariko rushobora kongera ubudahangarwa ku barwayi n’abakozi b’ubuzima.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

4 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here