Zimwe mu nganda zo mu Bwongereza ziratangaza ko zimaze gutera intambwe ikomeye mu kubona umuti wa Covid-19

0
165
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru dukesha ikinyamakuru cy’u Bwongereza BBC avugaga ko rumwe mu nganda zikora imiti mw’iki gihugu ruzwi kw’izina rya biotech Synairgen  rumaze gutera intambwe ikomeye mu kubona umuti uvura Covid-19.

Uyu muti w’uruganda rwitwa biotech Synairgen ruri i Southampton mu majyepfo y’Ubwongereza, ukoresha proteyine yitwa ’interferon beta’ ubusanzwe ikorwa n’umubiri iyo utewe na virus.

Iyo proteyine igera mu bihaha hakoreshejwe igikoresho (nebuliser) gifasha umuntu guhumeka, byizewe ko ifasha umubiri kongera ubwirinzi.

Ibyagezweho by’ibanze birerekana ko uyu muti ugabanya abarwayi ba Covid-19 barembye – nk’abakeneye ibyuma byongera umwuka (ventilators) – ku kigero cya 79%.

Ikigo cyawukoze kivuga ko mu igerageza, abarwayi babiri kuri batatu bashoboraga gukira buri munsi.

Kivuga kandi ko habaye “igabanuka rikomeye” ku guhumeka nabi kw’abarwayi bahawe uyu muti.

Ikigereranyo cy’igihe abarwayi bamara mu bitaro nacyo cyagabanutseho 1/3 ku bahawe uyu muti, kiva ku minsi icyenda kigera kuri itandatu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku barwayi 101 bari barwaye Covid-19 bari mu bitaro icyenda byo mu Bwongereza.

Kimwe cya kabiri cyabo bahawe uyu muti, ikindi gice cyabo gihabwa ikizwi nka placebo – uyu muti ariko udakora.

Amakuru arambuye neza y’ibyavuyemo ntaratangazwa, BBC ntiyakwemeza ibivugwa kugeza ubu n’iki kigo gikora imiti.

Gusa niba uyu muti ukora nk’uko iyi kompanyi ibivuga, bizaba ari intambwe ikomeye mu kuvura icyorezo cya coronavirus.

Umushakashatsi ushinzwe igerageza, Tom Wilkinson, avuga ko ibi byavuye mu igeragezwa nibyemezwa mu buryo bwa nyabwo, uyu muti “uzahindura ibintu”.

Muri rusange, iri gerageza ryari rito ariko ibyarivuyemo mu gukiza abarwayi “birakomeye bidasanzwe” nk’uko Wilk.

Mu minsi micye iki kigo kizamurika ibyo cyagezeho ku bagenzura iby’imiti ku isi kugira ngo barebe niba hari ibindi babasaba ngo bemeze uyu muti.

Ibyo bishobora gufata amezi, nubwo leta y’Ubwongereza, kimwe n’izindi nyinshi, yavuze ko izakora ibishoboka kugira ngo imiti ya coronavirus ijye yemezwa vuba.

Birashoboka ko uyu nawo ushobora kwemezwa ikubagahu, nk’uko hemejwe umuti wa remdesivir mu kwezi kwa gatanu.

Ikindi gishoboka ni ukwemeza ko uyu muti uhabwa abarwayi benshi mu gihe abahanga bakomeza kugenzura niba uvura koko.

Igihe wakwemezwa, wo n’ibi bikoresho (nebulisers) byifashishwa mu kuwugeza mu bihaha, byahita bikorwa ku bwinshi.

Nta muntu wo mu bakoze igerageza wamenye neza abantu bahawe uyu muti kugeza rirangiye.

Sandy Aitken, umuforomokazi wo ku bitaro bya Southampton, wahaye abarwayi uyu muti avuga ko “iyo uzi ko ari umuti, ubwenge bwawe bushobora kwibaza ibindi”.

Ikigo Synairgen kivuga ko uyu muti watangiye gukorwa mu kwezi kwa kane.

Iki kigo kivuga kandi ko uyu muti ushobora no gukora kurushaho ku bantu bacyandura iyi virus.

BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here