Zinedine Zidane ari mu mazi abira kubera ikosa rikomeye ashinjwa n’ubuyobozi

0
390
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abayobozi batandukanye ba Real Madrid barakariye cyane umutoza wabo Zinedine Zidane kubera ukuntu yarekuye James Rodriguez ariko akaba ari kwitwara neza mu ikipe ya Everton.

Aba bayobozi ba Real Madrid batunguwe cyane n’urwego rwo hejuru umukinnyi James Rodriguez ariho muri Everton nyamara akiri mu ikipe yabo yari umukinnyi utabona umwanya wo gukina.

Uyu munya Colombia w’imyaka 29 niwe uyoboye imikinire ya Everton ndetse ari kurema uburyo bubyara ibitego bwinshi cyane ariyo mpamvu abayobozi ba Real Madrid barakariye Zidane utaramuhaye icyizere.

Mu mikino 5 amaze gukinira Everton,James Rodriguez,yatsinze ibitego 3 ndetse ubu iyi kipe ye iyoboye Premier League.

Ikinyamakuru AS cyatangaje ko bamwe mu bayobozi ba Real Madrid batari kureba neza Zidane kubera ukuntu yafashe nabi uyu mukinnyi akamurekura nabi cyane.

Icyakora uyu siwe mukinnyi mwiza Zinedine Zidane yafashe nabi ndetse akamwohereza mu Bwongereza kuko Gareth Bale, Sergio Reguilon na Dani Ceballos nabo bari muri Premier League.

Rodriguez yakinnye imikino 8 gusa muri La liga ishize,kuko Zidane atigeze amubonamo impano yamufasha guhangamura amakipe.

Nyuma yo gukorana na Carlo Ancelotti muri Madrid na Bayern Munich,Rodriguez yongeye guhura n’uyu mwarimu we muri Everton none bari kwihaniza amakipe.

Rodriguez amaze gutanga imipira 3 yavuyemo ibitego ndetse akomeje kwerekana ko atiteguye guhagarika kuremera ibitego Everton ishaka kongera kuba ikipe ikomeye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here